Hadith for the World

All hadiths

The complete card collection, filter by chapter

655 hadiths

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzavuga ku munsi inshuro ijana aya magambo: SUB'HANALLAHI WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu n'ikuzo ni ibya Allah, ababarirwa ibyaha bye kabone n'iyo byaba bingana n'ifuro ryo ku nyanja."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Muawiyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Uwo Allah ahitiyemo ibyiza amuha gusobanukirwa mu idini kandi nanjye ndi ugabanya abantu (imitungo) uko nategetswe na Allah, ndetse Allah niwe Mugaba, kandi mu bayoboke banjye (Umat) hari abazakomeza gushikama ku idini, ku buryo uzanyuranya nabo ntacyo bizabatwara, kugeza ubwo itegeko rya Allah rizasohorera."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Salam (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari igeze i Madinat, abantu bihuse bayisanganira; bavuga bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yageze i Madinat (babisubiramo inshuro eshatu), nuko nza ndi mu bandi bantu kugira ngo ndebe, ubwo nitegerezaga uburanga bwayo, nabonye uburanga bwayo atari ubw'umubeshyi; icya mbere nayumvanye ni aho yavuze iti: "Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro."Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad
عن أنس رضي الله عنه أنه قَالَ لِثابِتٍ رحمه اللهُ: ألاَ أرْقِيكَ بِرُقْيَةِ رسولِ اللهِ صلى الله عليه وسلم ؟ قال: بلى، قال: «اللَّهُمَّ رَبَّ النَّاسِ، مُذْهِبَ البَأسِ، اشْفِ أنْتَ الشَّافِي، لاَ شَافِيَ إِلاَّ أنْتَ، شِفَاءً لاَ يُغَادِرُ سَقماً».رواه البخاري
Hadithi yaturutse kwa Sa'ad Ibun Abi Waqasw (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri Allah akunda umugaragu w'umutinyamana, wihishira ntasabe abantu, ukora ibintu bye mu ibanga adategereje ishimwe ry'abantu."Yakiriwe na Muslim
عن ثوبان رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قَالَ: "إنَّ المسلِمَ إذا عادَ أخاه المسلِمَ، لم يَزَلْ في خُرْفَةِ الجَنَّةِ حتى يرجعَ"، قيل: يا رسولَ اللهِ ما خُرْفَةُ الجنَّةِ؟، قال: "جَنَاها".رواه مسلم
عن أنس بن مالك رضي الله عنه عن رسول الله صلى الله عليه وسلم أنه كان إذا أكل طعاما، لعق أصابعه الثلاث. قال: وقال: «إذا سقطت لُقمة أحدكم فليُمِطْ عنها الأذى، وليأكلها ولا يَدَعْهَا للشيطان» وأمر أن تُسْلَتَ القَصْعَةُ، قال: «فإنكم لا تدرون في أيِّ طعامكم البركة» وعن جابر بن عبد الله رضي الله عنه أن رسولَ اللهِ صلى الله عليه وسلم قالَ: "إنّ الشيطانَ يَحضُرُ أحدَكُم عندَ كلِ شيءٍ من شَأنِه، حتى يَحضُرَهُ عندَ طعامِهِ، فإذا سَقطتْ لقمةُ أحدِكُم فليَأخُذْها فَلْيُمِطْ ما كانِ بها من أذى، ثم ليَأكُلْها ولا يَدَعْها للشيطانِ، فإذا فَرَغَ فليَلْعَقْ أصابعَهُ، فإنه لا يَدري في أيِّ طَعامه البركة"حديث أنس رواه مسلم. حديث جابر رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Twari turi ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari mu ijoro, nuko ireba ukwezi -igihe kwabaye inzora- maze iravuga iti: Mu by'ukuri muzabona Nyagasani wanyu nkuko mubona uku kwezi, kandi ntimuzigera mubyigana mugorwa no kumureba; nimushobora kutananirwa no gusali iswalat ya mbere y'uko izuba rirasa na mbere y'uko rirenga muzabikore." Irangije isoma umurongo ugira uti: {...unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga...}. Twaha: 130.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عَنِ ابْنِ عُمَرَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ: «إِنَّمَا مَثَلُ صَاحِبِ القُرْآنِ كَمَثَلِ صَاحِبِ الإِبِلِ المُعَقَّلَةِ، إِنْ عَاهَدَ عَلَيْهَا أَمْسَكَهَا، وَإِنْ أَطْلَقَهَا ذَهَبَتْ».متفق عليه
عن أنسٍ رضي الله عنه : أنّهُ مَرَّ على صِبْيَانِ، فَسَلَّمَ عليهم، وقالَ: كانَ النبيُّ صلى الله عليه وسلم يَفعلُهُ.متفق عليه
عن أبي هريرة رضي الله عنه مرفوعاً: «من عُرِضَ عليه رَيْحَانٌ فلا يرده، فإنه خفيف الْمَحْمِلِ، طيب الريح».رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mutinye amahugu, kubera ko amahugu azaba ari umwijima ku munsi w'imperuka; munatinye kandi kugira ubugugu, kubera ko kugira ubugugu byoretse ababayeho mbere yanyu, byatumye bamena amaraso yabo, banazirura ibyo baziririjwe."Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana urusha abandi ukwemera kuzuye ni ubarusha imico myiza, n'umwiza muri mwe kubarusha ni ubanira neza abagore be."Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhiy, ndetse na Ahmad
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Isi ni ahantu ushobora kubonera ibyishimo n'umunezero, ariko umunezero waho uruta iyindi ni ukugira umugore utunganye ukora ibikorwa byiza."Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire), akaba yari n'umugore w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Igihe cyose habayeho koroha mu kintu bikigira cyiza, kandi n'igihe nta koroha kubayemo bikigira kibi."Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah yishimira umugaragu wafata icyo kurya akabishimira Allah, cyangwa se agafata icyo kunywa akabimushimira."Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri Umwemeramana kubera imico ye myiza, ituma agera ku rwego rw'uwasibye ndetse wakoze igihagararo cyo mu ijoro."Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari umunyamvugo mbi, cyangwa se ngo ibe yarangwa no kuvuga nabi, ahubwo yahoraga ivuga iti: "Umwiza muri mwe ni ubarusha imico myiza."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah yaravuze ati: Yewe mwene Adamu, jya utanga mu byo naguhaye, nanjye nzajya nguha ibyo ucyeneye."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko: Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni ubuhe buyisilamu bwiza? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Jya usangira ibyo kurya n'abandi, usuhuze indamutso y'amahoro uwo uzi n'uwo utazi.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عَمْرِو بْنِ الْعَاصِ رضي الله عنهما أنَّ رَسولَ اللَّهِ صلَّى اللَّهُ عليْه وسلَّمَ، قال: «قَدْ أَفْلَحَ مَن أَسْلَمَ، وَرُزِقَ كَفَافًا، وَقَنَّعَهُ اللَّهُ بما آتَاهُ».رواه مسلم
عن أبي موسى الأشعري رضي الله عنه مرفوعاً: «على كل مسلم صدقة» قال: أرأيت إن لم يجد؟ قال: «يعمل بيديه فينفع نفسه ويتصدق» قال: أرأيت إن لم يستطع؟ قال: «يُعِينُ ذا الحاجة المَلْهُوفَ» قال: أرأيت إن لم يستطع، قال: «يأمر بالمعروف أو الخير». قال: أرأيت إن لم يفعل؟ قال: «يُمسك عن الشر، فإنها صدقة».متفق عليه
Hadithi yaturutse kwa Usamat Ibun Zayd (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntacyo nasize nyuma yanjye mu bigeragezo kigora abagabo nk'abagore."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim