Hadith for the World
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Amategeko ajyanye n'ibikorwa by'amasengesho (Ibadat).

231 hadiths

231 hadiths

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntabwo ituro (Sadaqat) rigira icyo rigabanya mu mutungo, kandi Allah ntacyo yongerera umugaragu we urangwa no kubabarira usibye kurushaho kumwubahisha, kandi nta n'umwe uca bugufi kubera Allah, usibye ko amwubahishaYakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Salam (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari igeze i Madinat, abantu bihuse bayisanganira; bavuga bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yageze i Madinat (babisubiramo inshuro eshatu), nuko nza ndi mu bandi bantu kugira ngo ndebe, ubwo nitegerezaga uburanga bwayo, nabonye uburanga bwayo atari ubw'umubeshyi; icya mbere nayumvanye ni aho yavuze iti: "Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro."Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah yaravuze ati: Yewe mwene Adamu, jya utanga mu byo naguhaye, nanjye nzajya nguha ibyo ucyeneye."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أبي موسى الأشعري رضي الله عنه مرفوعاً: «على كل مسلم صدقة» قال: أرأيت إن لم يجد؟ قال: «يعمل بيديه فينفع نفسه ويتصدق» قال: أرأيت إن لم يستطع؟ قال: «يُعِينُ ذا الحاجة المَلْهُوفَ» قال: أرأيت إن لم يستطع، قال: «يأمر بالمعروف أو الخير». قال: أرأيت إن لم يفعل؟ قال: «يُمسك عن الشر، فإنها صدقة».متفق عليه
عن أبي هريرة رضي الله عنه مرفوعاً: «إذا أَمَّنَ الإمام فأمنوا، فإنه من وافق تأمينه تأمين الملائكة: غفر له ما تقدم من ذنبه».متفق عليه
عن عائشة رضي الله عنها : أن النبي صلى الله عليه وسلم دخل عليها وعندها امرأة، قال: «من هذه؟» قالت: هذه فلانة تذكر من صلاتها. قال: «مَهْ، عليكم بما تطيقون، فوالله لا يَمَلُّ الله حتى تَمَلُّوا» وكان أحب الدين إليه ما داوم صاحبه عليه.متفق عليه
عن أبي هريرة رضي الله عنه مرفوعًا: «تُعْرَضُ الأعمالُ يومَ الاثنين والخميس، فَأُحِبُّ أَنْ يُعْرَضَ عَملي وأنا صائم». وفي رواية: «تُفْتَحُ أبوابُ الجَنَّةِ يومَ الاثنين والخميس، فَيُغْفَرُ لكلِّ عبد لا يُشْرِكُ بالله شيئا، إِلا رجلا كان بينه وبين أخيه شَحْنَاءُ، فَيُقَالُ: أَنظِروا هذيْن حتى يَصْطَلِحَا، أنظروا هذين حتى يصطلحا». وفي رواية: «تُعْرَضُ الأَعْمَالُ في كلِّ اثْنَيْنِ وَخَميسٍ، فَيَغْفِرُ اللهُ لِكُلِّ امْرِئٍ لا يُشْرِكُ بالله شيئاً، إِلاَّ امْرَءاً كانت بينه وبين أخِيهِ شَحْنَاءُ، فيقول: اتْرُكُوا هذَيْنِ حتى يَصْطَلِحَا».حديث أبي هريرة الأول رواه الترمذي. والحديثان الآخران هما حديث واحد، رواه مسلم، وكرر لفظة: "أنظروا هذين حتى يصطلحا" ثلاثاً
عن عائشة رضي الله عنها أنّ رسولَ اللهِ صلى الله عليه وسلم كانَ يقول في ركوعه وسجودِه: «سبُّوحٌ قُدُّوسٌ رَبُّ المَلاَئِكَةِ وَالرُّوحِ».رواه مسلم
عن أبي هريرة رضي الله عنه مرفوعاً: «إنما جُعِلَ الإمام ليِؤُتَمَّ به، فلا تختلفوا عليه، فإذا كبر فكبروا، وإذا ركع فاركعوا، وإذا قال: سمع الله لمن حمده، فقولوا: ربنا ولك الحمد. وإذا سجد فاسجدوا، وإذا صلى جالسا فصلوا جلوسا أجمعون».متفق عليه
عن عمرو بن العاص رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: «فَصْلُ مَا بَيْنَ صِيَامِنَا وصِيَامِ أهْلِ الكِتَابِ، أكْلَةُ السَّحَرِ».رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari umunyabuntu kuruta abantu bose, ariko yarushagaho kubugira mu kwezi kwa Ramadhan aho yahuraga na Malayika Djibril, kandi bajyaga bahura buri joro mu majoro y'ukwezi kwa Ramadhan, Djibril akamwigisha Qur'an, bityo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n''imigisha) yari umunyabuntu mu gukora ibyiza kuruta umuyaga woherejwe uzanye ibyiza.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أنس بن مالك رضي الله عنه قال: كان رسولُ اللهِ صلى الله عليه وسلم يُفطِر قبْل أن يصلي على رُطَبات، فإن لم تكنْ رُطَباتٌ فَتُمَيْراتٌ، فإن لم تكنْ تُمَيْراتٌ، حَسَا حَسَواتٍ مِن ماء.رواه أبو داود والترمذي وأحمد
عن عائشة رضي الله عنها قالت: لم يكن النبي صلى الله عليه وسلم يصوم مِنْ شهر أكثر من شعبان، فإنّه كان يصوم شعبان كله. وفي رواية: كان يصوم شعبان إلا قليلا.متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Abu Zuhayri Umarat Ibun Ru-ayibat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nta n'umwe usali mbere y'uko izuba rirasa cyangwa se rirenga uzigera yinjira mu muriro."Yakiriwe na Muslim
عن عبدالله بن عباس رضي الله عنهما عن النبي صلى الله عليه وسلم قال: «لَئِن بَقِيتُ إلى قابلٍ لأصومنّ التاسِع».رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Uth'man (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nta muyisilamu n'umwe igihe cy'iswalat y'itegeko kigera agatawaza neza, akibombarika, akunama mu buryo bwiza, usibye ko biba icyiru cy'ibyaha yakoze mbere yaho igihe cyose atakoze ibyaha bikuru. bikagenda gutyo ibihe byose."Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nta munsi mu minsi wakoramo igikorwa cyiza Allah akakishimira kuruta icyo wakora muri iyi minsi." Igamije kuvuga iminsi icumi! Abasangirangendo barayibaza bati: No guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: No guharanira inzira y'Imana, cyeretse umuntu wajya ku rugamba we ubwe n'umutungo we, ntihagire na kimwe muri byo kigaruka!"Yakiriwe na Bukhariy na Abu Dawud, n'iyi mvugo ni iye
Hadith yaturutse kwa Ka'ab Ibun Udj'rat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye."Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Buraydat Ibun Al Huswayb (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Mujye mwihutira gukora iswalat yo ku gicamunsi (Al Asr), kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzareka gusali iswala yo ku gicamunsi (Al Asr) ibikorwa bye bizaba imfabusa!"Yakiriwe na Bukhari
Hadithi yaturutse kwa Uth'man Ibun Afan (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umuntu uzisukura (Udhu), agatunganya isuku ye neza, ibyaha yakoze biva ku mubiri we, kugeza n'ubwo biva mu nzara ze!"Yakiriwe na Muslim
عن زيد بن خالد الجهني رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم أنه قال: «مَنْ فَطَّرَ صائمًا، كان له مِثْلُ أجْرِهِ، غَيْرَ أنَّهُ لاَ يُنْقَصُ مِنْ أجْرِ الصَّائِمِ شَيْءٌ».رواه الترمذي وابن ماجه والنسائي في الكبرى والدارمي وأحمد
Hadith yaturutse kwa Sa'ad Ibun Abi Waqasw (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzumva umuntu uhamagarira iswalat (Adhana) maze akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, WA ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU, RADWITU BILLAHI RABAN, WA BIMUHAMADIN RASULAN, WA BIL ISLAMI DINAN: Ndahamya ko ari nta wundi ukwiye kugaragirwa uretse Allah wenyine, udafite uwo abangikanye nawe, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'intumwa ye. Nishimiye ko Allah ari we Nyagasani wanjye, na Muhamadi akaba Intumwa yanjye, na Isilamu ikaba idini ryanjye", uzavuga aya magambo azababarirwa ibyaha bye.Yakiriwe na Muslim
عن أبي هريرة رضي الله عنه مرفوعاً: «من مات ولم يَغْزُ، ولم يُحدث نفسه بالغزو، مات على شُعْبَةٍ من نِفَاقٍ»رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Adiyi Ibun Hatim (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nta muntu n'umwe muri mwe uretse ko azavugishwa na Allah, nta musemuzi uri hagati ye na Nyagasani we; azareba iburyo bwe nta kindi azabona usibye ibikorwa yakoze, azareba ibumoso bwe nta kindi azabona uretse ibyo yakoze, azareba imbere ye nta kindi azabona usibye umuriro uri kuza wototera uburanga bwe; bityo nimutinye umuriro kabone n'iyo icyawubarinda cyaba igikorwa cyiza gito kingana n'igishishwa cy'itende."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim