Hadith for the World
Indangagaciro n'imyifatire.

Amategeko agenga imyifatire n'ikinyabupfura.

56 hadiths

56 hadiths

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umunyembaraga si wawundi wihutira kurwana n’abantu, ahubwo umunyembaraga nyakuri ni wawundi ubasha kwifata (agatsinda uburakari) igihe arakaye.”Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abu Masuud Al Answariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Ikigenderwaho cyanjye cyarapfuye, none mpa ikigenderwaho najya ngenderaho; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ntacyo mfite! Undi mugabo wari uri aho arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mwereke undi wakimuha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Uzarangira undi icyiza, azabona ibihembo nk'iby'uwagikoze"Yakiriwe na Muslim
عن عبد الله بن عمرو بن العاص رضي الله عنهما أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: «من الكبائر شَتْمُ الرجل والديه» قيل: وهل يسبّ الرجل والديه؟ قال: «نعم، يسبّ أبا الرجل فيسبّ أباه، ويسبّ أمّه، فيسبّ أمّه».متفق عليه
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: “Uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye avuga amagambo meza cyangwa yicecekere, n'uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka ajye abanira neza umuturanyi we, n’uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye yakira neza umushyitsi we.”Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Utagiriye impuhwe abantu, Allah Nyir'ubutagatifu nawe ntazazimugirira."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri umuntu Allah yanga kuruta abandi ni umunyamwaga w'umunyempaka nyinshi."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad
عن أبي هريرة رضي الله عنه عن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: «الْمُؤْمِنُ مِرْآةُ أَخِيهِ الْمُؤْمِنِ».رواه أبو داود والترمذي
عَنْ أَبِي الدَّرْدَاءِ رضي الله عنه: سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ: «إِنَّ اللَّعَّانِينَ لَا يَكُونُونَ شُهَدَاءَ وَلَا شُفَعَاءَ يَوْمَ الْقِيَامَةِ».رواه مسلم
عَنْ عِيَاضِ بْنِ حِمَارٍ أَخِي بَنِي مُجَاشِعٍ رَضيَ اللهُ عنه قَالَ: قَامَ فِينَا رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ ذَاتَ يَوْمٍ خَطِيبًا، فَقَالَ: وَسَاقَ الْحَدِيثَ وَفِيهِ: «وَإِنَّ اللهَ أَوْحَى إِلَيَّ أَنْ تَوَاضَعُوا حَتَّى لَا يَفْخَرَ أَحَدٌ عَلَى أَحَدٍ، وَلَا يَبْغِي أَحَدٌ عَلَى أَحَدٍ».رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mujye murangwa no kuvugisha ukuri, kubera ko kuganisha mu byiza, n'ibyiza bikaganisha mu ijuru kandi umuntu akomeza kuba umunyakuri no kurangwa nakwo kugeza ubwo kwa Allah yanditswe ko ari umunyakuri; mujye munirinda ibinyoma kuko biganisha mu bibi, n'ibibi bikaganisha mu muriro; kandi umuntu akomeza kuba umunyabinyoma no kurangwa nabyo kugeza ubwo kwa Allah yanditswe ko ari umunyabinyoma ruharwa!"Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Dar'da-i (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzarinda icyubahiro cy'umuvandimwe we, Allah nawe azarinda umuriro uburanga bwe ku munsi w'imperuka."Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad
Hadithi yaturutse kwa Sa'ad Ibun Abi Waqasw (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri Allah akunda umugaragu w'umutinyamana, wihishira ntasabe abantu, ukora ibintu bye mu ibanga adategereje ishimwe ry'abantu."Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mutinye amahugu, kubera ko amahugu azaba ari umwijima ku munsi w'imperuka; munatinye kandi kugira ubugugu, kubera ko kugira ubugugu byoretse ababayeho mbere yanyu, byatumye bamena amaraso yabo, banazirura ibyo baziririjwe."Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana urusha abandi ukwemera kuzuye ni ubarusha imico myiza, n'umwiza muri mwe kubarusha ni ubanira neza abagore be."Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhiy, ndetse na Ahmad
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire), akaba yari n'umugore w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Igihe cyose habayeho koroha mu kintu bikigira cyiza, kandi n'igihe nta koroha kubayemo bikigira kibi."Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri Umwemeramana kubera imico ye myiza, ituma agera ku rwego rw'uwasibye ndetse wakoze igihagararo cyo mu ijoro."Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari umunyamvugo mbi, cyangwa se ngo ibe yarangwa no kuvuga nabi, ahubwo yahoraga ivuga iti: "Umwiza muri mwe ni ubarusha imico myiza."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mujye mworoshya ibintu, ntimukabikomeze, mutange inkuru nziza ntimutange izitera kwiheba."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أبي هريرة رضي الله عنه مرفوعًا: «بينما رجل يمشي في حُلَّةٍ تُعْجِبُهُ نَفْسُهُ، مُرَجِّلٌ رأسه، يَخْتَالُ في مَشْيَتهِ، إذ خَسَفَ اللهُ به، فهو يَتَجَلْجَلُ في الأرض إلى يوم القيامة".متفق عليه
عَنْ أَبِي مُوسَى الأَشْعَرِيِّ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ: «أَطْعِمُوا الجَائِعَ، وَعُودُوا المَرِيضَ، وَفُكُّوا العَانِيَ».رواه البخاري
عن عبد الله بن مسعود رضي الله عنه عن النبيِّ صلى الله عليه وسلم ، قَالَ: «لا يدخلُ الجنةَ مَن كان في قلبه مِثقال ذرةٍ من كِبر» فقال رجل: إنّ الرجلَ يحب أن يكون ثوبه حسنا، ونَعله حسنة؟ قال: «إنّ الله جميلٌ يحب الجمالَ، الكِبر: بَطَرُ الحق وغَمْطُ الناس».رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Samurat Ibun Djun'dub na Al Mughirat Ibun Shu'ubat (Imana ibishimire bombi) baravuze bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzavuga imvugo navuze abizi cyangwa akeka ko ari ikinyoma, azaba ari umwe mu babeshyi."رواه مسلم في مقدمته